Pages

Wednesday 1 January 2014

[RwandaLibre] Intwari mu Rwanda ziracyiyongera....!

 


Nyuma yo kumara imyaka itatu mu buroko Mukakibibi yashinze ikinyamakuru

Nyuma yo kumara imyaka itatu mu buroko Mukakibibi yashinze ikinyamakuru


Yanditswe kuya 31-12-2013 - Saa 02:29' na IGIHE

"Nafunzwe ndi umunyamakuru, kandi ntashye ndi umunyamakuru byumvikane rero ko umwuga nzawukomeza." Aya ni amagambo yavunzwe n'umunyamakuru Mukakibibi Saidati kuya 25 Kamena 2013 nyuma yo kurangiza igifungo cy'imyaka itatu yari yarakatiwe n'Urukiko rw'Ikirenga muri Gereza Nkuru ya Kigali 1930, none mu mezi atanu gusa ahise ashinga ikinyamakuru.

Ikinyamakuru "Mont Jali News "niryo zina rishya ryahawe ikinyamakuru cya Sosiyeti Mont Jali News Campany LTD Mukakibibi abereye umuyobozi, kikaba kizajya gisohoka kabiri mu kwezi. Nimero ya mbere n'iya kabiri za kino kimyamakuru kuri ubu zamaze kugera ku isoko.

Aganira na IGIHE Mukakibibi yavuze ko inyandiko zizibanda ku majyambere y'icyaro, gusura abaturage kugirango bimenye ibyiza n'ibibazo bahura nabyo buri munsi,n'ibindi bitandukanye.

Imvano y'izina

Asobanura imvano y'izina, Mukakibibi wahoze ari umwanditsi mu Kinyamakuru Umurabyo mbere y'ifungwa, yagize ati "Ikinyamakuru Mont Jali News kiri ahirengeye nk'umusozi wa Jali twakitiriye kugirango buri muntu wese agitangemo ibitekerezo mu bwisanzure bwubaka, kandi bishingiye ku gihuza Abanyarwanda kuruta icyabatanya, kuko gishingiye k'Umuco Nyarwanda kandi udafite umuco abatakaje gakondo ye."

Zimwe mu nkuru

Muri nimero ya mbere ya kino kinyamakuru kigura amafaranga 500 y'u Rwanda yo kuwa 25 Ugushyingo kugeza kuwa 09 Ukuboza, 2013 usangamo inkuru zishushanyije, muri izi harimo iyitwa : Abahutu mu ntebe ya Penitencia, Martin Ngoga niwe utahiwe kugibwaho impaka, Tom Ndahiro yakamiye abanyamakuru mu kitoze, Dr. Leo Mugesera "Uwarose nabi burinda bucya !?", Green Party yateye intambwe., Amarushanwa ya AGRUNI, General Rwarakabije azeguzwe, Tumenye Komisiyo y'Ubumwe n'ubwiyunge, Sikandari : Rugege arafungura Kalibata agafungira mu gihugu, ndetse n'izindi.

Muri nimero ya kabiri yo kuwa 27 Ukuboza 2013 kugeza kuya 12 Mutarama 2014, naho usangamo inkuru zitandukanye : nk'iyitwa Victoire Ingabire Umuhoza atangiye Karuvariyo, Mandela azatubwirire izindi ntwari z'u Rwanda ibya Ndi Umunyarwanda, Abagenzi bararira ay'imbogo, n'izindi.

Mukakibi wari umwanditsi mu Kinyamakuru Umurabyo yari yaratawe muri yombi muri Nyakanga 2010 ubwo we n'uwari Umuyobozi w'Ikinyamakuru Umurabyo bari bakurikiranweho ibyaha birimo guhungabanya umutekano w'igihugu mu nyandiko basohoraga. Yasohotse muri gereza nyuma yo kurangiza igihano yari yarakatiwe cyo gufungwa imyaka itatu.

Uwari Umuyoboziwe mu kinyamakuru Umurabyo Uwimana Nkusi Agnes we yasigaye muri gereza akaba agomba kurangiza igifungo yakatiwe mu w'2014 kuko we yari yarakatiwe imyaka ine.

Mukakibibi ubwo yasohokaga muri Gereza Nkuru ya Kigali
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, 
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. 
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO
Inyito z'inkuru zitoroshye gusesengura utarazisoma nabyo byatuma nanabyuka kareba niba kuba yanditse izi nkuru yabitewe n'itegeko rishya riha ububasha bwo kwirangiriza ibibazo birebana no gutara , gutunganya ndetse no kuzitangaza , cyangwa niba izi nyito zishingiye k'uburakari yarasanzwe yifitiye ndetse akaba yaranabonye ko gufungwa ntacyo bitwaye mu Rwanda !!!!! Ubwo nzagira icyo mvuga maze kuzisoma. Bashakashatsi mushyireho akanyu munakore ubushakashatsi bwanyu mu itangazamakuru ryo mu Rwanda aho gushira ubwoba byitiranywa no gukora uwo mwuga bikurikije amatageko ndetse n'amahame awugenga. Ntarugera François
31.12.2013 saa 11:25
Ntarugera François
MU KUBAKA U RWANDA INGUFU ZA BURI WESE NI NGOMBWA NUBWO YAFUNZWE NTIBISONUYE KO IGIHUGU CYACU KITAMUKENEYE CYANE MU KUVUGISHA UKURI,GUHWITURA NO KWIGISHA ABANYARWANDA ICYABATEZA IMBERE ! COURAGE MADAME !!?
31.12.2013 saa 06:59
TWAGIZIMANA
Imana yaduhaye ubwenge ngo tujye dusesengura ibyo duhura nabyo. So ndumva ari umwanya mwiza kuri buri wese wo gusoma no kumenya ikimufitiye akamaro. Naho gufunga siwo muti kuko na Mandela ntiyafunzwe mike ariko ukuri yavugaga kwarashyize kuratsinda.
31.12.2013 saa 06:46
Soma
Icyo uyu mutegarugor yavuze kitaricyo ni ikihe ? ko abantu baba bashaka gufata abanyarwanda nkabatabona.
31.12.2013 saa 06:36
sage
Mukakibibi.Nimumreke.Yinigure.Irimuniga.Usibyekombona.Ibyavuga.NuBundinukuri.Arikonatitonda.Arasubirayo.Mwifurije.Amahoro.y IMANA.
31.12.2013 saa 06:35
Kiza
ibyuyumunyakuru.yanditsenukuri.Ahubwonuko.mbona.kuberakuvugukurigusa.Ashize.Ubwoba.Baribumusubizeyo.Kuko.Ukurikurya.Abakubwirwa.Murakoze
31.12.2013 saa 06:15
Rutikanga
ibyuyumunyakuru.yanditsenukuri.Ahubwonuko.mbona.kuberakuvugukurigusa.Ashize.Ubwoba.Baribumusubizeyo.Kuko.Ukurikurya.Abakubwirwa.Murakoze
31.12.2013 saa 06:05
Rutikanga
Courage Madame. Twebwe abarundi ivyo turabikunda cane namwe abo kuri Igihe mwigireho kuri uyo mudamu avugisha ukuri au lieu yukubesha mukorera shobuja wanyu mukorera inda. Bravo Madame. Meilleur cette dame est meilleur que toi
31.12.2013 saa 05:14
Burundiano
Nibyiza !Abakuru Bacyiye Umugani Bati"akarenze Umunwa Karusha Ihamagara.So Agomba Kwitonda Mubyo Atangaza ! Kndi Courage Akomerezaho. Thank U.
31.12.2013 saa 05:01
Paul
nta munyarwanda ugifite ubwoba 'bw'amagambo yabantu'nibyo perezida PAUL KAGAME YABABWIYE ikimushimisha ari ukuvuga icyo ateketeza, Ibyo n'ubwisanzure mu bitekerezo, ikizira nugutukana kuko nta muco,ayo macakubiri yayatsindiye murukiko rukuru ayagirwaho umwere nu ruhame,muzajye mubanza mukurikire hanyuma muvuge.ikindi nuko itangazamakuru ari u utegetsi bwa kane rirakosora,rikerekana ibitagenda, utaranyuzwe azamusange anyomoze inkuru yanditse.mu menyere itangazamakuru ryigenga.si abakozi ba leta,kandi ibyanditswe nukuri.gufungwa se buri mutsindashyaka yari umunyamakuru ? n
31.12.2013 saa 04:28
insamaza ya rwema
Ariko ihyano ribaho nk'uyu mugore aba ankuye muri mood kabisa !! nakomeze ateze imyiryane azabyibonaho bidatinze !
31.12.2013 saa 04:25
gaga
nta munyarwanda ugifite ubwoba 'bw'amagambo yabantu'nibyo perezida PAUL KAGAME YABABWIYE ikimushimisha ari ukuvuga icyo ateketeza, Ibyo n'ubwisanzure mu bitekerezo, ikizira nugutukana kuko nta muco,ayo macakubiri yayatsindiye murukiko rukuru ayagirwaho umwere nu ruhame,muzajye mubanza mukurikire hanyuma muvuge.ikindi nuko itangazamakuru ari u utegetsi bwa kane rirakosora,rikerekana ibitagenda, utaranyuzwe azamusange anyomoze inkuru yanditse.mu menyere itangazamakuru ryigenga.si abakozi ba leta,kandi ibyanditswe nukuri.gufungwa se buri mutsindashyaka yari umunyamakuru ? n
31.12.2013 saa 04:19
insamaza ya rwema
@Sekagina,Twagira na Kayihura:Ubwo se uyobewe ko hari na benshi bumva ko ibyo Kangura,RTLM n'ibindi byavugaga byabaga bibifitiye uburenganzira ni nde ? Mureke kwihisha inyuma ya "freedom of expression " kandi ikigamijwe kigaragaza ! Ese ko mwese ntawibagirwa kutwibutsa ko kuba abahutu basaba imbabazi z'amarorerwa atavugwa bakoze ( ni ugusaba imbabazi ntibanakurikiranwa ) ari amahano ??Mubyite uko mushaka,mukine comedie ngo muraharanira ubutabera na demokarasi nk'aho uwo ari umwihariko wanyu, ariko ikizwi ni iki:ikiganisha ku kwica abantu kizarwanywa.Kwigira victims ntacyo bizabihinduraho.Point a la ligne/full stop.
31.12.2013 saa 03:51
Patrick
Uyu ubu arifuza iki ? ese arashaka kongera kurangiriza uyu mwaka mu buroko !! kuko still aracyafite gahunda yo kugumura abanyarwanda !!
31.12.2013 saa 03:49
mwami
Muraho ? Nagirango mbaze nkurikije comments maze kubona zabantu benshi basa naho nabo comments zabo zitumvikana zikaba nazo ubwazo ziteye urujijo !! Biteye bitya uko mbibona : bamwe baragira bati uyu we arasubira muri gereza natareba neza !! Abandi bakagira bati ngo agabanye akariro or umuvuduko ! Bityo nkaba nibaza niba ari imbabazi bamugirira cyangwa se nabo bakaba bari kumwikoma badashyigikiye ibitekerezo byiwe !! Hakaba nabavuga ko ari freedom of speech ! Gusa hagati aha hari benshi mbona bagira ubwoba bwo kuvuga uko babona ibintu nanjye sinabarenganya kuko hano murwanda nukwigengesera ntawe uzi impamvu bimeze gutya mubyukuri sinzi njyewe nanjye njya nifuza kuba najya munama nkahantu runaka na KIBAMBA ahari nkamubaza impamvu twe nkabanyarwanda atuma TUMUTINYA bituma tutavuga ibiri kumutima ahubwo tumubeshya ko tumukunda !!ndabivuga kuko maze gusesengura inyinshi muri comments zanyuze hano gusa ndashimira igihe kuko namwe mwagerageje gutambutsa bimwe mubyifuzo bya benshi bigaragaza uko babona ibintu murikigihe.murakoze ndangije nifuriza abanyamakuri bigihe.com umunsi mukuru mwiza wubunani nokuzatangira umwaka neza batugezaho inkuru nziza zitagira aho zibogamira nabanyarwanda bose kw'Isi aho bari hose bakomeze kugubwa neza.
31.12.2013 saa 03:45
kayisanabo 
He uyu mudamu arantangaje, muravuga mugenzi atarasohoka muri gerezaburiya ni umupango wabo. Ariko impamvu twikanga ni uko ariko tumaze kumenyera kwicecekera kandi na muzehe Kijyana yavuzeko abona abanyarwanda baceceka cyane ko nawe ajya abyibazaho. Kandi agasanga atabibahatira. ubundi mu bindi bihugu byakataje muri democratie tutagiye kure nka Kenya twegeranye nubwo Uhuru atangiye kubahagurukira kuko nawe ntiyorohewe, izi nkuru ni izisanzwe kuko akariho karavugwa. Iyo kibeshya ntibitinda kugaragara, ariko ntawubihanirwa kuko nyine ntabwo biba ari ukuri. Gusa mu gihugu cyacu cyahuye na Genozide muziko nanga, byabaye byiza kwanga inkuru nka ziriya kuko twari tugihungabanye. Ikibazo gusa tuzakira ryari ngo tugire maturity ituma tubasha guhanga no gusesengura ibibazo bitwugarije. Uyu mugore yakwandika ibi tukibaza ngo ese ukuri kurimo ni ukuhe. Twabona ari amakabyankuru tukamuha akato. Habamo ukuri ababishinzwe bakagira icyo bakora. Yari NangaGenocide.
31.12.2013 saa 03:43
Mbanze Francine
Iyi niyo nkoko yashotse agaca kayireba, ntabwo byumvikana ukuntu umuntu yazize akaba aribyo noneho asubiyemo !!ariko ntakibazo buriya azabyibonaho !!
31.12.2013 saa 03:40
kabare
jye ndaboba agifite ivogonyo ahubwo wagira ngo imyaka bamukatiye ntayirangije cg wagira ngo ntazi icyo yafun giwe, uyu mudamu yagakwiye gusessengura akamemya uko amateka y'u Rwanda ateye maze akitwara buhoro
31.12.2013 saa 03:26
jani
Yewe, uriya we aririwe ntaraye ! Umunyarwanda yarihoreye maze yita umwana we Bazumvaryari ! Burya ko abahabwa amasomo bicaye mu ishuri rimwe siko bose bamenya kimwe. Uwanze kumva ntiyanze no kubona !
31.12.2013 saa 03:16
Mpanuro
intekereza ko ibi byerekanye ko mu rwanda hari intambwe ikomeye tumaze gutera mu burenganzira n'ubwisanzure bw'itangazamakuru niba umuntu ashobora nyuma yo gukora amakosa agakosorwa ashobora kongera agasubira ku mwuga we
31.12.2013 saa 03:11
muvunyi
1 | 2 | 3 | 4

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
Recent Activity:
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com 
.To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com
.To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:

http://amakurunamateka.blogspot.co.uk/

http://ikangurambaga.blogspot.co.uk/

--------------------------------------------------------------------------
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“When the white man came we had the land and they had the bibles; now they have the land and we have the bibles.”